KIMISAGARA YOUTH LEAGUE SECOND SEASON CLOSING CEREMONIES

DSC01312

DSC01300 DSC01302 DSC01312 DSC01264 DSC01322 IMG_5732Irushanwa rya Kimisagara Youth League Season 2018 ryasojwe ku mugaragaro mu Kigo cya Kimisagara Football for Hope, ku mashuri ya Kimisagara, ku cyumweru 08/07/2018 guhera isaa munani z’amanywa aho amakipe yaryitabiriye yahawe ibihembo. Ikipe yaryegukanye ikaba ari 20 Stars ibarizwa mu kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara ikaba yaregukanye igikombe, Umupira wo gukina, amakabutura 20, imipira yayo 20 n’amasogisi 20 byo gukinana. Ikipe ya kabiri yabaye Esperance F.C, yahawe umupira wo gukina na gants z’umuzamu. Ikipe ya gatatu yabaye Hirwa T.C yahembwe amakabutura 18 n’imipira yayo 18 bo gukinana. Ikipe ya kane ni Gitikinyoni F.C yahawe chasibles 14 nshya za Adidas, naho ikipe ya 5 (Comejoga F.C), iya 6 (Green Stars F.A) n’iya 7 (Snipers FC) zanganyije ibihembo aho buri imwe yahawe amakona 12. Ikipe ya 8 (Etoile du Rwanda) ari nayo ya nyuma yahawe chasibles 13. Buri kipe kandi yahawe certificat yemeza ko yitabiriye irushanwa. Abakinnyi bigaragaje kurusha abandi nabo bakaba barahawe ibihembo ndetse n’ikipe yagaragaje imyitwarire myiza ikaba yarabaye Comejoga yahawe umupira wo gukina nk’ishimwe. Hakaba hari gutegurwa n’irindi rushanwa nkaryo mu gihe kizaza. Ku bahawe ijambo bose muri uwo muhango, bose bagarutse ku byiza byaranze irushanwa ariko bananenga bimwe. Ibyiza byo ni byinshi naho ku byanenzwe bizakosorwa mu irushanwa ritaha harimo kwirinda kubeshya imyaka ku bakinnyi. Abatoza barasabwa gushishoza no kuvugisha ukuri ku myaka abakinnyi babo bafite. Ikindi ni ukubahiriza igihe. Abahawe ijambo kandi bashimiye uwatangije irushanwa Philipp Schonlaub wasubiye iwabo mu Budage ariko agakomeza gukurikiranira irushanwa hafi, abateye inkunga irushanwa barimo abavolontere b’abadage bakora muri Esperance Jannik Skorna na Anna Stolle bazasubira iwabo vuba bagasimburwa n’abandi, ibigo byo mu Budage, ubuyobozi bwa Esperance n’abitabiriye irushanwa bose. Muze dufashe urubyiruko kumenya no kugaragaza impano rufite.

The closing ceremonies of the Kimisagara Youth League Seaon 2018 took place at Kimisagara Football for Hope Center, at Groupe Scolaire Kimisagara, on Sunday 08/07/2018 at 2pm. The teams which participated to the league received their awards. The champion team, 20 Stars from Maison des Jeunes Kimisagara received the trophy, a ball, 20 football shirts, 20 football shorts and 20 pairs of socks. The second team was Esperance F.C, they got a ball and groves for goalkeepers. The third team was Hirwa T.C and they got 18 football shirts, 18 football shorts. The forth team was Gitikinyoni F.C, they got 14 new bibs from Adidas. The 5th team (Comejoga F.C), the 6th (Green Stars F.A) and the 7th (Snipers FC) got same price, 12 corners each and the last team Etoile du Rwanda received 13 chasubles. All the teams got also a certificate of participation to the league. The best players of the whole league received their awards as well as the best team in discipline which has been Comejoga and got a ball. The next season of the youth league is being planned. People who held speeches talked about success, challenges and what to improve for the next season. There have been lots of success but two important things have to be improved. Punctuality and age cheating. The coaches and players should respect the age requested to participate to the league and also to be on time, in terms of preparations, organization and presence at the pitch. We all thank Philipp Schonlaub, the founder of Kimisagara Youth League, Jannik Skorna and Hanna Stolle volunteers at Esperance, individuals and institutions from Germany for their financial and material support, Esperance members and all participants to the league. Let us help the youth to get to know their talent and to show it.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *